Muri Nijeriya, Perezida Muhammadu Buhari noneho yashyizeho guverinoma, nyuma y’amezi atanu n’igice amaze yimitswe. Guverinoma ye igizwe n’abaminisitiri na ba sekeretei ba leta 36, nawe ubwe arimo. Barahiye uyu munsi tariki ya 11 y'ukwezi kwa 11 mu 2015.
Perezida Buhari yihaye minisiteri ikomeye ya peteroli. Ariko yashyizeho igisonga, Ibe Kachikwu, usanzwe ari umuyobozi w’ikigo cya leta gishinzwe ubucuruzi bwa peteroli, uzamufasha kuyobora iyo minisiteri.
Nijeriya ni cyo gihugu cya mbere gicukura peteroli nyinshi, utugungura miliyoni ebyili zirenga buri munsi. Peteroli ni yo shingiro ry’ingengo y’imali ya leta. Ariko kandi, uwo mutungo wamunzwe na ruswa ikomeye.
Guverinoma ya Perezida Buhari irimo abategarugoli barindwi. Umwe muri bo, Kemi Adeosun, ni minisitiri w’imali. Afite inshingano ikomeye yo kuzahura ubukungu bwa Nijeriya. Naho minisiteri y’ingabo, yayishinzwe Brigadier-General Mohammed Mansur Dan-Ali wavuye ku rugerero. General Dan-Ali afite akazi katoroshye ko kurwanya Boko Haram.