Uko wahagera

Ubwongereza Busaba ko Haba Amavugururwa y’Abimukira


Ministri w’intebe w’ubwongereza David Cameroon, kuri uyu wa kabiri yasabye umuryango w’ubumwe bw’ubulayi, gukora amavugurura, mbere y’itora rya kamarampaka ry’igihugu cye, ryemeza kuguma cyangwa kuva mu itisnda ry’ibihugu 28.

Kimwe mu bisabwa ni ukurinda kimwe cya gatatu cy’ibihugu biri mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi, bidakoresha ifaranga Euro. Cameron yavuze ko igihe umuryango w’ubumwe bw’ubulayi waba umuryango w’ibihugu bikoresha ifaranga ryihariye, ubwo ngo ntabwo ubwongereza bwaba kimwe muri ibyo bihugu.

Minisitiri w’intebe w’ubwongereza yavuze ko ashyigikiye ukwidengembya kw’abantu mu bijyanye n’imilimo, mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’ubulayi, ariko ko ashaka uburyo buboneye bwakorerwamo na guverinema zikarushaho kugira ububasha mu kugenzura abinjira n’abasohoka.

Cameron ushyikiriye ko Ubwongereza buguma mu muryango w’ubumwe bw’ubulayi, yijeje ko azakoresha itora rya kamarampaka, bitarenze impera z’umwaka w’2017. Kuri uyu wa kabiri yavuze ko igihe abatora bahitamo kuva muri uwo muryango, ubwo icyo cyemezo cyaba ntakuka kandi ko ubwongereza butagira icyo bwongera kubivugaho cyangwa ngo habe kamarampaka bwa kabiri.

XS
SM
MD
LG