Uko wahagera

ONU Ivuga Rumwe n'Afurika Yunze Ubumwe ku Burundi


Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon yatangaje ko ashyigikiye ibyemezo by’akanama k’amahoro n’umutekano k’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe. Ibyo byemezo bisaba ko habaho ibiganiro bihuza Abarundi bose, ndetse abahembera imvururu n’urugomo bakaba bafatirwa ibihano.

Ibi bwana Ki-moon yabivuze mu kiganiro yagiranye kuri telefoni n’umuyobozi wa komisiyo ihoraho y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe Madamu Nkosazana Dlamini Zuma.

Itangazo dukesha ibiro bya bwana Ban Ki-moon, rivuga ko umuryango w’abibumbye witeguye guha Afurika Yunze Ubumwe inkunga ikenewe yose kugira ngo uwo muryango ushobore kwihutisha ibyemezo wafashe.

XS
SM
MD
LG