Uko wahagera

Amezi 6 Asize Iki Bubanza, Cibitoke, Kayanza na Bujumbura?


Impunzi z'Abarundi ziri mu rwanda zabuze icyo zikora
Impunzi z'Abarundi ziri mu rwanda zabuze icyo zikora

Mu Burundi,amezi atandatu yuzuye tariki 26 y'ukwa cumi 2015 mu gihugu hatangiye ibibazo by’umutekano muke. Ibyo byatangiye Perezida Nkurunziza Petero atangaje ko agiye kwiyamamariza indi manda yo kuyobora UBurundi.

Ni ukuvuga igice cy’umwaka cyuzuye umutekano muke, urugomo, ubwicanyi, guhunga igihugu, imyigaragambyo, bifashe indi ntera. Ibi byatumye kandi n’ikizere hagati y’abanyagihugu kigenda kigabanuka, kizana n’urwikekwe,

Ijwi ry’Amerika ryatangiye kubagezaho icyo ayo mezi atandatu asigiye Abarundi mu mibereho yabo. Ese abarundi bahunze barangana iki? Abishwe barangana iki? Bishwe mu buhe buryo? Bazize iki? Ese Abarundi bafunzwe ni bangahe? Bafunzwe bazize iki?

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Burundi Evariste Nzikobanyanka yasuzumye ibyo bibazo byose mu ntara za Bujumbura, Bubanza, Cibitoke na Kayanza.

XS
SM
MD
LG