Uko wahagera

USA: Hillary Clinton Asubiza ku Gitero cyo kuri Benghazi


AKanama kihariye k'umutwe w'abadepite muri Kongre y'Amerika tariki 22 y'ukwezi kwa cumi mu 2015 kahase ibibazo uwahoze ari Sekreteri wa leta w’Amerika Madame Hillary Clinton.

Aka ni akanama kashinzwe gukurikirana iperereza ku gitero cyakozwe ku nzu ya Consulat y’Amerika mu mujyi wa Benghazi muri Libya mu mwaka wa 2012.

Icyo gitero cyaguyemo Ambasaderi Christopher Stevens n’abandi banyamerika batatu. Icyo gihe Hillary Clinton ni we wari Sekreteri wa leta w’Amerika. Ni ukuvuga Ministri w’ububanyi n’amahanga.

Hillary Clinton arimo guhatwa ibibazo mu nteko, mu gihe yatangiye kwiyamamariza umwanya wo kuba Perezida w’Amerika. Amaperereza akorwa mu baturage, agaragaza ko Hillary Clinton agenda yongera amahirwe yo kuba yatorwa.

Mw’ishyaka ry’abaharanira demokrasi arimo, ni we uza kw’isonga ry’abakandida biyamamaza.

XS
SM
MD
LG