Uko wahagera

Ingabo z'Amerika Zakiwe Neza muri Kameruni


Ibintu byangijwe na Boko Haram
Ibintu byangijwe na Boko Haram

Kohereza ingabo z’Amerika muri Kameruni byakiriwe neza. Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yatangaje mu cyumweru gishize ko Amerika izohereza abasilikare 300 muri Kameruni. Abo bazajya gufasha igihugu cya Nijeriya kurwanya umutwe wa Boko Haram. Izo ngabo zatangiye koherezwa ku itariki 12 y’uku kwezi kwa 10. Zakiriwe neza n’abantu benshi muri Kameruni ndetse n’ahandi.

Abasirikare boherejwe na Leta zunze ubumwe za Amerika bazafasha umutwe w’ingabo z’ibihugu bya Kameruni, Nijeriya, Cadi, Nijeri na Benin, mu bikorwa by’ubutasi no gucunga intagondwa z’abarwanyi ba Boko Haram.

Mu gihe bamwe bavuga ko umubare w’abasirikare boherejwe, udahuye n’uburemere bw’ibitero, abandi siko babibona. Aba mbere basanga igikwiye kurebwa atari umubare, ahubwo ari ubuhanga n’ubumenyi abo basilikare 300 bazanye. Abandi bashimye icyo cyemezo, bavuga ko nta gihugu kimwe rukumbi cyashobora kurwanya Boko Haram n’iyo cyashyira ingufu zacyo n’ubushobozi bwose hamwe.

Cyokora hari n’abandi bantu benshi ndetse na za guverinema nk’iya Afrika y’Epfo hamwe n’izindi, zidashira amakenga kandi zidashyigikiye ibikorwa bya gisilikare bya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Afurika.

XS
SM
MD
LG