Uko wahagera

Urubyiruko rw'Afurika mu Kwihaza mu Biribwa


Urubyiruko rwa Afrika rushobora kugira uruhare runini mu kwihaza mu biribwa kw’Umugabane wa Afrika.

AGRA (Alliance for the Green Revolution) ni urugaga ruyobowe n’abanyafurika.Raporo urwo rugaga ruherutse gusohora iburira ko Afrika itabazabasha kworoshya ibibazo by’ibura ry’ibiribwa bihahora hamwe n’iby’ubushomeri, igihe cyose urubyiruko ruzaba rudafite uruhare mu buhinzi.

Iyo raporo yiswe "Youth in Agriculture in Sub-Saharan Africa", bivuze urubyiruko mu buhinzi muri Afrika yo hepfo y’ubutayu bwa Sahara.

Urwo rugaga rwibanda ku gushyira abahinzi imbere mu bikorwa byo kwongera ubukungu ku mugabane wa Afrika.

Iyo raporo yasanze urubyiruko rubarirwa mu 9 ku ijana mu gihugu cya Ethiopia ruteganya kujya mu bikorwa by’ubuhinzi. Ku rundi ruhande, urubyiruko rwinshi muri Nijeriya rushyigikiye umwuga w’ubuhinzi.

Ibi bishobora kuba biterwa n’uko igihugu gishyira ingufu mu bikorwa bituma ubuhinzi burushaho kureshya urubyiruko.

Cyokora, iyi raporo igaragaza ibibazo bikomeye abahinzi bashobora guhura nabyo. Ikibazo cyo kubona ubutaka ni cyo kiza kw'isonga. Ibi biterwa n’uko urubyiruko rutorohewe mu kubona inguzanyo muri banki nk’uko bivugwa muri iyo raporo.

Raporo ya AGRA yasanze Afurika ifite urubyiruko rwinshi rwiyongera kandi rushobora kuyifasha mu byerekeye ubuhinzi. Isanga igihe za guverinoma, abashyiraho amategeko, abanyemari n’abandi babishoboye, bagira icyo batwerera, uyu mugabane wakwikura mu bibazo bibiri bikomeye biwugarije. Ibyo ni ibura ry’ibiribwa n’ubushomeri.

XS
SM
MD
LG