Uko wahagera

St. Patrick's Cathedral i New York Izakira Papa


St. Patrick's Cathedral in New York
St. Patrick's Cathedral in New York

Mu ruzinduko rwe muri Amerika Papa Fransisiko azerekeza ku muhanda wa gatanu I Manhattan mu mujyi wa New York. Katedarali yitiriwe Mutagatifu Patrick “St. Patrick’s Cathedral” iherereye hafi y'akarere karimo amaduka yamamaye. Ni imwe muri za Katedarali z’abagaturika za cyera muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyirubutungane Papa Faransisiko, azahasomera misa ya nimugoroba, igihe gito amaze kugera mu mujyi wa New York ku italiki ya 24 y’uku kwezi kwa 9.

Iyi Katedarali isurwa n’abantu miliyoni eshanu buri mwaka. St. Patrick’s Cathedral ikomeje kuba imwe isurwa cyane na ba mukerarugendo mu mujyi wa New York.

Yuzuye mu 1879, nyuma y’imyaka 21 yari imaze yubakwa. Ihagaze kuri metero 100 haruguru y'umuhanda, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2,400 kandi ifite ibirahure ibihumbi 2,800 bitatse amabara. Ba mukerarugendo baturuka kure n’aba hafi batangazwa n’ubuhangange bwayo.

Kuri Kiriziya Gaturika, ni imwe muri za kiliziya zubashywe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko William Eggels umwe muri ba mukerarugendo waturutse mu gihugu cy’Ubuholandi abivuga.

Undi wasuwe umujyi wa New York ku ncuro ya mbere, Angela Paul, yavuze ko "St.Patrick’s Cathedral" ishyira umuntu mu mutuzo kuko ifite ububasha budasanzwe. Avuga ko aho iherereye naho hayongerera ubushobozi muri icyo gikorwa.

Kuvugurura iyo Katedarali byatwaye miliyoni 175 z’amadolari y'Amerika. Umuyobozi ushinzwe iby’itumanaho Katedarali yitiriwe Mutagatifu Patrick, Kate Monaghan, avuga ko nyuma y’amezi menshi hanonosorwa ibyerekeye umutekano, hategurwa ibikoresho, ko Kiliziya ubu yiteguye rwose kwakira Papa Fransisiko.

Papa Fransisiko ni umuyobozi wa kane wa kiriziya gaturika, uzaba asuye Katedarari yitiriwe mutagatifu Patrick, imwe mu zisurwa cyane na papa hanze y’igihugu cy’Ubutaliyani.

XS
SM
MD
LG