Uko wahagera

Abanyamerika Biteguye Papa Faransisiko


Papa muri Amerika, 22-24 ukwezi kwa cyenda 2015
Papa muri Amerika, 22-24 ukwezi kwa cyenda 2015

Ubwo umushumba wa kiriziya gaturika ku isi, azasura leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu cyumweru gitaha, mu muri disikuru 18 ateganya kuvuga, enye gusa nizo azavuga mu rulimi rw’icyongereza.

Papa Fransisiko wavukiye muri Argentine, ahitamo akenshi gukoresha n’urulimi rw’espagnole, n’ubwo anavuga neza ikidage n’igitaliyani, nk’uko umuvugizi wa Vaticani yabwiye ibiro ntaramakuru, the Associated Press.

Amagambo papa Fransisiko azavugira kuri prezidance ya Amerika, no muri Congre, ari muri ayo azavuga mu cyongereza.

Papa Fransisiko ufite imyaka 78, afite gahunda ipakiye muri uru ruzinduko azagirira inaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Azagera inaha ku italiki ya 22 y’uku kwezi kwa 9 amare iminsi ibiri I Washington. Aha ni nyuma yo gusura Cuba.

Nyuma azajya gukurikira inama rusange y’umuryango w’abibumbye, mu mujyi wa New York, hanyuma ajye mu nama y’imiryango ku rwego rw’isi, muri leta ya Philadelphia, mbere yo gusubira I Roma ku italiki ya 27 y’uku kwezi kwa cyenda, uyu mwaka w’2015.

XS
SM
MD
LG