Urugomo rwa Boko Haramu muri Nijeriya rurimo gutuma inzara n’indwara z’imirire mibi byiyongera mu karere.
Porogaramu yita ku biribwa ku isi, PAM, irimo kwongera infashanyo kugirango ibashe kubonera ibiribwa, abantu ibihumbi amagana bashonje. Abenshi bafite ibibazo bikomeye by’imilire mibi. Abo ni abahungiye mu gihugu cya Cadi, Nijeri na Kameruni. Bahunze ibitero by’abarwanyi ba Boko Haramu mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya.
Porogaramu yita ku biribwa ku isi ivuga ko hafi bitatu bya kane bya miliyoni y’abaturage b’ibihugu bihana imbibi na Nijeriya, bugarijwe n’ibibazo bijyana n’ibura ry’ibiribwa, biterwa n’uko abarwanyi ba Boko Haramu bongereye ibikorwa by’urugomo.
Umuvugizi wa PAM, Bettina Luescher, yabwiye Ijwi rya Amerika, ko ibitero biheruka byatumye abantu bongera guhungira imbere mu gihugu no hanze yacyo.
PAM ivuga ko itegenya kwongera infashanyo y’ibiribwa ku bantu barenga ibihumbi 650, bababaye cyane muri Cadi, Nijeri na Kameruni.