Uko wahagera

Abarundi Bakomeje Guhungira mu Rwanda ku Bwinshi


Impunzi z'Abarundi
Impunzi z'Abarundi

Ku bahunze batambutse ku mupaka w’uRwanda n’uBurundi wa Nemba bavuga ko guturuka iwabo na byo bitoroshye.

Abakomoka mu ntara ya Kirundo bakorera ku mupaka w’uRwanda n’uBurundi mu mirimo yo gufasha abagenzi kwambuka bavuga ko iwabo mu Kirundo muri iyi minsi ibyo guhunga bitari biherutse. Basobanuye ko abo mu zindi ari bo bakunze kubasaba ubufasha bwo kubambutsa.

Minisiteri yita ku mpunzi mu Rwanda igaragaza ko impunzi z’abarundi mu nkambi ya Gashora zongeye kwiyongera. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize inkambi ya Gashora irabarura abarundi bamaze guhunga basaga 350 abahunze kuri uyu wa gatatu batarimo. Mu gihe mu minsi yabanje ngo bashoboraga no kwakira abatagera kuri 20 ku munsi.

Inkambi ya Gashora yakira izi mpunzi ibarura abarundi 11000 barimo 3000 bibaruje nk’impunzi bakajya kwicumbikishiriza mu miryango.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:48 0:00

XS
SM
MD
LG