Uko wahagera

Sosiyete Civile Ntizemera Prezida Nkurunziza


Imiryango idaharanira inyungu, societe civile, yo mu Burundi irwanya icyo yita “mandat ya gatatu ya Perezida Nkurunziza” iratangaza ko amatora y’umukuru w’igihugu yari ikinamico.

Imiryango idaharanira inyungu, societe civile, yo mu Burundi irwanya icyo yita “mandat ya gatatu ya Perezida Nkurunziza” iratangaza ko amatora y’umukuru w’igihugu yari ikinamico.

Kuri iyo miryango, ayo matora ni coup d’Etat ikorewe amasezerano y’amahoro y’Arusha n’itegekonshinga rya Repubulika y’Uburundi.

Bityo, iyo miryango iratangaza ko itazigera Nkurunziza nk’umukuru w’igihugu nyuma ya mandat ye ya kabili yemewe n’itegekonshinga izarangira ku italiki ya 26 y’ukwezi kwa munani gutaha. Ntizemera kandi inzego z’ubutegetsi zikomoka mu matora arimo aba mu Burundi muri iki gihe.

Iyo miryango irahamagarira Abarundi bose gushakiriza hamwe badatinze uburyo bwo gusubiza igihugu cyabo mu nzira ya demokarasi.

Iri tangazo ryanditse mu rulimi rw’Igifaransa. Ryashyizweho umukono na Me Vital Nshimirimana, umuyobozi wa FORSC mu izina ry’imiryango idaharanira inyungu irwanya “mandat ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.”

XS
SM
MD
LG