Uko wahagera

HCR Iratabariza Impunzi z'Abarundi z'i Mahama


Ubuyobozi bwa HCR, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda ryemeza ko ryo n’abandi bafatanyabikorwa nta ko batagira ngo bagerageze gukemura ibibazo by’impunzi z’abarundi zihungira mu Rwanda. Ariko ko bitewe n’uko zihunga umunsi ku wundi ibyo zikenera ngo ni na ko bigenda byiyongera.

HCR yasobanuye ko hakenewe byibura miliyoni 90 z'amadolari y’Abanyamerika ngo ibibazo bibashe kuba byagabanuka. Ni inkunga HCR Ivuga ko yasabye mu baterankunga batandukanye, ishobora kuboneka cg ikabura.

N’ubwo HCR hari bimwe mu bibazo bigarukwaho n’impunzi igasanga habamo icyo yita gukabya, nayo hari ibyo yemera ariko ahanini ngo biraturuaka ku bahunga umusubirizo rimwe na rimwe baba batitezwe. Nk’ubu mu cyumweru gishize ni bwo batangiye gutanga amasabune nyuma y’ibyumeru 7 izo mpunzi zihageze.

Ibibazo bikomeye impunzi ziyamiriza mu nkambi ya Mahama biracyari ibyo kutabona amafunguro ahagije n’ibikoresho byo kuyatunganyirizamo.

Aho mu nkambi ya Mahama y’impunzi z’Abarundi kandi ibibazo twakunze kugarukho by’ubuvuzi na byo bikigaragaza uko bukeye n’uko bwije. Services y’ubuvuzi ngo kuyibona mu munsi umwe biracyari ihurizo rikomeye bitewe n’umubare w’impunzi.

Ibindi bibazo byiganza mu nkambi ya Mahama birimo ibyo kutagira inkwi zo gucana zihagije aho ugisanga ababura uko bagira bahitamo kwadukira ibidukikije. Ibyo byose bigaragaza ko iyi nkunga HCR ivuga ko ikeneye , igihe yaramuka iyibonye hari benshi yakura ahakomeye.

Inkambi ya Mahama hafi ya Tanzaniya icumbikiye impunzi z’abarundi zigera ku bihumbi 27. Zahunze umwuka zivuga ko ari mubi mu Burundi ushamikiye ku matora y’umukuru w’igihugu.

XS
SM
MD
LG