Uko wahagera

Umuryango wa Afurika Ushyigikiye Amahoro mu Burundi


Nkosazana Dlamini-Zuma, Perezida wa Komisiyo y' umuryango wa Afurika yunze ubumwe
Nkosazana Dlamini-Zuma, Perezida wa Komisiyo y' umuryango wa Afurika yunze ubumwe

Dogiteri Nkosazana Dlamini Zuma, Perezida wa Komisiyo y' umuryango wa Afurika yunze ubumwe, kuri uyu wa kane aratangira urugendo rw’iminsi ibiri rw’akazi mu gihugu cy’Uburundi.

Itangazo dukesha uyu muryango rivuga ko rugamije gushyigikira u Burundi muri iyi minsi bwitegura amatora ateganyijwe hagati y’ukwezi kwa gatanu kugeza mu kwa munani uyu mwaka.

Biteganyijwe ko Nkosazana Zuma azagirana ibiganiro n’umukuru w’igihugu cy’Uburundi Pierre Nkurunziza, abayobozi bakuru muri guverinoma, n’abagize komisiyo y’igenga y’amatora.

Abandi azabonana nabo barimo, abagize imitwe ya politikem abagize amashyirahamwe ategamiye kuri leta, imiryango y’urubyiruko n’abagore kimwe n’abayobozi b’amadini.

XS
SM
MD
LG