Uko wahagera

Arusha: Inama yo Kubonera Sudani y'Epfo Amahoro Arambye


Abakuru b’ibihugu bya Tanzaniya, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo bateraniye Arusha mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro ya Sudani y’Epfo. Vice-perezida w’Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ministri w’intebe wa Ethiopia, n’uwahoze ari Vice-perezida wa Sudani y’Epfo, Rieck Machar, nabo bari muri iyo nama.

Umuhango wamenyekanye ejo kuwa kabilr n’itangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzania. Nk’uko iri tangazo ribisobanura, amasezerano agamije bwa mbere na mbere kurangiza amakimbirane ari mi ishyaka SPLM riri ku butegetsi muri Sudani y’Epfo, amakimbirane yateje intambara imaze amezi 13 yose.

Nk’uko Ezekiel Lul Gathkout, ushinzwe ububanyi n’amahanga muri SPLM yabitangarije Ijwi ry’Amerika, ayo masezerano ateganya ko abategetsi bose birukanwe muri SPLM, barimo Rieck Machar, basubizwamo, kandi ko hagomba gutorwa abandi bayobozi bashya b’ishyaka.

Intambara yo muri Sudani y’Epfo hagati y’ingabo z’igihugu n’inyeshyamba za Rieck Machar yahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi, ariko umubare nyakuli ntuzwi. Umuryango International Crisis Group uragereranya ukavuga abantu ibihumbi 50 bapfuye. Naho abadipolomate batandukanye bagasanga uwo mubare ushobora kuba ari nk’icya kabiri cy’abahitanywe n’intambara.

XS
SM
MD
LG