Uko wahagera

Kenya: Polisi Yateye Ibyuka mu Banyeshuri Barwana ku Kibuga Cyabo


Polisi muri Kenya, kuri uyu wa mbere yateye ibyuka biryana mu maso, mu itsinda ry’abanyeshuli, bari mu myigaragambyo, kubera ko ikibuga cyabo bakiniragaho, cyatwawe n’umuntu wikorera ku giti cyabo, ushaka kuhubaka.

Video yaturutse I Nairobi, yerakana ikivunge cy’abana biruka, bahiye ubwoba, nyuma y’uko polise ibateyemo ibyuka biryana mu maso.

Abana batatu byibura bakomereke bahunga.

Ikibazo cy’ubutaka bwari ubw’ishuli ribanza rya Langata Road, ariko umuntu wikorera ku giti ke, yavuze ko ari ubwe, bivugwa ko azahubaka parikingi y’imodoka, izakoreshwa n’ihoteli iri hafi y’iryo shuli.

Depite Kenneth Okoth, impirimbanyi y'uburenganzira bw’abaturage muri ako karere, yasabye ko ubwo butaka busubizwa iryo shuli.

Ikinyamakuru gisohoka buri munsi, cyo muri Kenya, cyasubiyemo ibyavuzwe n'abategetsi bashinzwe ubutaka muri guverinoma, bavuga ko, hari inyandiko, zerekana ko ubwo butaka ari ubw’ishuli koko.

XS
SM
MD
LG