Uko wahagera

Ubufransa: John Kerry Yunamiye Abahitanwe n'Ibitero


John Kerry, Sekereteri wa leta w'Amerika

Sekreteri wa leta w’Amerika John Kerry uyu munsi yagiye kunamira Abantu bahitanwe n’ibitero by’iterabwoba byabaye mu Bufransa mu cyumweru gishize.

Mw’ijambo yageje ku bafransa, igice kimwe cyarimu Cyongereza, ikindi mu Gifransa, bwana Kerry yavuze ko abanyamerika bashavujwe cyane n’iyicwa ry’abantu 17 bahitanwe n’ibitero by’intagondwa. Yasobanuye ko Amerika n’Ubufransa bizakomeza gukorera hamwe m u kurwanya iterabwoba, yibutsa ko Ubufransa ari inshuri y’Amerika yo kuva na kera.

Mw’ijambo umuyobozi w’umujyi wa Paris, Anne Hidalgo Hidalgo, yasobnauye ko igitero ku muri Parisi, ari kintu kiremereye cyane, kuko ingangagaciro igihugu cy’Ubufransa gishingiyeho ari ho zemerejwe.

XS
SM
MD
LG