Uko wahagera

HCR ivuga ko impunzi za Nijeriya muri Nijeri Zitatahuka


Impunzi z'abanyanijeriya zahunze iitero bya Boko Haram
Impunzi z'abanyanijeriya zahunze iitero bya Boko Haram

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR rivuga ko ritejwe impungenge n’itahuka ry’impunzi za Nijeriya zari zarahungiye muri Nijeri. Izo mpunzi zirimo kugaruka mu mujyi wa Maiduguri, u murwa mukuru wa leta ya Borno.

HCR itangaza ko impunzi amagana ejobundi kuwa gatatu zajyanwe muri bisi icyenda zisubizwa I Maiduguri, mu gikorwa cyateguwe na guverineri wa leta ya Borno n’abategetsi ba Nijeri. HCR ivuga ko hari izindi bisi 11zitegerereje mu mujyi wa Gagamari mu karere ka Diffa muri Nijeri. Aha ni hafi y’umupaka na Nijeriya.

Umuvugizi wa HCR yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umutekano mu karere na BAGA, muri leta ya Borno, ukimeze nabi cyane, nyuma y’ibitero by’ umutwe wa Boko Haram , mu cyumweru gishize.

XS
SM
MD
LG