Uko wahagera

Abanyamakuru ba Televiziyo Al-Jazeera Bafungiye mu Misiri


Ikirango cya Televiziyo Al-Jazeera
Ikirango cya Televiziyo Al-Jazeera

Abanyamakuru batatu ba Televiziyo ya Al-Jazeera, hashize umwaka, batawe muri yombi, mu gihugu cya Misiri. Bashinjwa kuba barashyigikiye ishyaka ryaciwe, Muslim Brotherhood. Bategereje kuburana mu bujurire ku bihano bahawe.

Umunyaaustralia, Peter Greste, n’umunyakanada ukomoka mu Misiri, Mohamed Fahmy, bari muri gereza. Bahawe igihano cy’imyaka irindwi, naho mugenzi wabo b’umunyamisiri, Baher Mohamed, yahawe imyaka 10.

Umuvandimwe wa Gretse, Michael, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa mbere, ko umuryango ugomba kugira icyizere cy’uko, ubujulire buzatuma abo banyamakuru, barekurwa.

Perezida wa Misiri, Mohamed Fattah el-Sissi, abanyamakuru bamaze gukatirwa, mu kwezi kwa 7, yavuze ko icyemezo kigomba kwubahirizwa, kandi ko atazabyivangamo.

Al-Jazeera yakomeje kuvuga ko, abakozi bayo, barimo gukora akazi kabo, ko gutara no gutangaza amakuru. Icyo kigo cy’itangazamakuru kivuga ko ibihano bahawe bitangaje.

XS
SM
MD
LG