Uko wahagera

Gusengera ku Musozi Mutagatifu wa Hekaru


Isiraheli yemereye abayislamu bose kongera gusengera ku Musozi wa Hekaru i Yeruzalemu, ahantu hatagatifu ku madini y’Abayahudi, Abakristu n’Abayisilamu.

Abayislamu bahita ku musigiti Al-Aqsa. Israeli yari imaze iminsi yarahaciye Abayislamukazi n’Abayislamu bakiri bato bafite munsi y’imyaka 35 y’amavuko kubera gutinya ko bateza urugomo.

Taliki ya 14 y’ukwezikwa 11 mu 2014, abapolisi ba Isiraheli bari benshi benshi cyane mu mujyi wa Yeruzalemu kugirango bakumire amahane ayo ari yo yose, by’umwihariho ahegereye Umusozi wa Hekaru.

Icyemezo cyo kwemerera Abayislamu bakiri bato kongera kujya gusengerayo nyuma y’ibiganiro ejo kuwa kane hagati ya ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kerry, ministri w’intebe wa Israeli, Benjamin Netanyahu, president wa Palesitina, Mahmoud Abbas n’Umwami Abdullah wa Jorudaniya.

Ku bwumvikane hagati y’Abayislamu n’Abayahudi, Abayahudi bashobora gusura Umusozi wa Hekaru ariko ntibemerewe kuhasengera. Bamwe basanga ibyo bikwiye kuvaho. Mu ntangiriro z’uku kwezi, umuvugabutumwa w’Umuyahudi wari umaze gukoresha ikiganiro mbwirwaruhame cyo gusaba ko Abayahudi nabo bakwemerera gusengera ku Musozi wa Hekaru yarashwe n’umunyapalestina aramukomeretsa bikomeye.

Uyu Munyapalestina nawe yahise araswa n’abapolisi ba Israeli baramwica. Ni uko amahane yongeye kubura.

XS
SM
MD
LG