Uko wahagera

Somaliya: Perezida Ahanganye na Minisitiri w'Intebe mu Nteko


Perezida wa Somaliya Hassan Sheikh Mohamud
Perezida wa Somaliya Hassan Sheikh Mohamud

Inteko ishingamategeko ya Somaliya, yaguye mu kaduruvayo, kuri uyu wa kabiri, ubwo badepite bageragezaga kujya impaka zo gukuraho ikizere ministri w’intebe w’igihugu.

Abashyigikiye ministri w’intebe Abdiwali Sheikh Ahmed, batangiye gusakuza, bavuza amafirimbi, bakubita ku macupa, impaka kuri icyo kibazo zigitangira. Ibyo byatumye abadepite bageragezaga kuvuga babihagarika.

Umuvugizi w’inteko ishingamategeko, byabaye ngombwa ko ahagarika imilimo, avuga ko hari urusaku. Ntibyasobanutse niba impaka kuri icyo cyizere cyatakaye kuri ministri w’intebe, zizakomeza cyangwa se igihe zazakomereza.

Gusaba gutorera kwambura icyizere ministri w’intebe byasabwe na prezida Hassan Sheikh Mohamed, wari uherutse kwanga igikorwa cya ministri w’intebe cyo guhindura guverinema.

Ibihugu by’amahanga bishyigikiye Somaliya, bafite impungenge ko umwuka mubi muri politiki y’igihugu, ushobora ubukorwa byo kugarura umutekano mu gihugu bigenda buhoro cyangwa bikaburiramo nyuma y’imyaka irenga 20 y’urugomo.

Kuwa mbere nijoro, deparitoma ya leta muri Amerika, yavuze ko gukuraho icyizere kuri ministri w’intebe wa Somaliya, bitari mu nyungu z’abaturage.

XS
SM
MD
LG