Uko wahagera

Amayobera ku Buzima bwa Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru


Umuyobizi wa Koreya ya Ruguru akomeje kutagaragara
Umuyobizi wa Koreya ya Ruguru akomeje kutagaragara

Muri Koreya ya Ruguru, ibikomeje kuvugwa ku buzima bw’umuyobozi, Kim Jong Un n’imyifatire ya politiki y’iki gihugu, byakomeje kwiyongera no kuba urujijo kuri uyu wa gatanu. Ibyo ni mu gihe Kim Jong Un n’ubu atagaragaye mu ruhame ku isabukuru ikomeye y’icyo gihugu kigendera ku matwara ya gikomunisiti.

Nta muntu uherutse guca iryera uwo muyobozi Jong Un w'imyaka 31. Aheruka kuboneka mu gitaramo cyabaye ku italiki ya 3 y’ukwezi kwa 9, ibi bikaba byaratumye abantu batangira kuvuga ko yaba afite uburwayi bukomeye, cyangwa ko yaba yarashyizwe ku ruhande na coup d’etat.

Itangazamakuru rya leta, ubusanzwe risa n’irimenyekanisha buri munsi ibikorwa by’umuyobozi wa Korea ya Ruguru, nta makuru ririmo gutanga, uretse kuvuga ko, yaba afite ububabare.

Abasesengura ibintu bari bamwiteze kuri uyu wa gatanu mu birori by’isabukuru y’imyaka 69 ishize ishyaka riri ku buyobozi rishinzwe. Mu myaka ibiri ishize bwana Kim yizihije iyo sabukuru, ajya aho imirambo uwa se Kim Jong iI n’uwa sekuru Kim il Sung iruhukiye.

XS
SM
MD
LG