No media source currently available
Nyuma y'uko OMS itangarije ko mu mwaka wa 2022, abantu miliyoni 5 bo muri Kenya barwaye malariya, igahitana abarenga 12,000, iki gihugu cyatangiye gukora imiti y'iyi ndwara kandi kirishimira intambwe yo kubungabunga ubuzima kimaze kugeraho.
Ibiro bya Guverineri w’umujyi wa Nairobi aha ni muri Kenya, byatangaje ko abantu ibihumbi 60 biganjemo abagore n’abana bagizweho ingaruka n’imyuzure aho bane bahasize ubuzima. Ubu abaturage bafunze umuhanda munini basaba imfashanyo.
Ibiro by’Umuryango w’Abibumye byita ku burenganzira bwa muntu, ejo kuwa kabiri byamaganye umugambi w’Ubwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda. Bavuga ko bidakwiye kandi bitubahirije uburenganzira bw’impunzi.
Uburayi bwiyemeje gukorana na Senegali ku bibazo bijyanye n'abimukira. ibi byashimangiywe n'umuyobozi w’Inteko y’Uburayi, Charles Michel ubaye umutegetsi wa mbere usuye Dakar kuva Bassirou Diomaye Faye abaye perezida.
Ministiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yatangaje ko hagati y’ibyumweru 10 na 12 ari bwo indege ya mbere izerekeza mu Rwanda ijyanyeyo abimukira. Umwaka ushize urukiko rw’ikirenga rwari rwavuze ko ibi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yarekuye abagororwa 4,000 harimo n’abagombaga kunyongwa. Yabahaye imbabazi ejo kuwa kane ubwo bizihizaga ubwigenge
Muri Kenya, imvura idasanzwe yatumye ibihumbi by’abaturage babaho badafite aho kuba. Abakora iby’ubutabazi bavuze ko imiryango igera ku 3,000 yimuwe kandi byibuze abantu 13 aribo bahaitanywe nayo.
Abaganga bo muri Kenya n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima bibumbiye mu ishyirahamwe ry'abakozi bagera ku bihumbi birindwi bakomeje imyigaragambyo imaze ukwezi basaba umushahara utubutse.
Abadepite bo mu Bwongereza barajya impaka ku mugambi wa Leta wo gutangira kohereza abimukira mu Rwanda ibishobora gutanga ikizere. Byitezwe ko mu mpera z’iki cyumweru uyu mugambi utaravuzweho rumwe noneho ushobora gushyirwa mu ngiro.
Abarimu b’ibya gisirikare b’abarusiya bageze muri Nijeri kuwa gatatu mu ndege yuzuye ibikoresho bya gisirikare. Kuva mu kwezi kwa karindwi kwa 2023, ubwo igisirikare cyafataga ubutegetsi cyashimangiye umubano n’Uburusiya.
Muri Kenya abantu 51 bari muri bisi barokotse impanuka ejo kuwa kabiri yatewe n'amazi menshi y'umwuzure, ubwo umushoferi wayo yagerageza kwambuka umugezi wari wuzuriranye.
Mu gihe umugambi w'Ubwongereza wo kohereza mu Rwanda abimukira bagiyeyo binyuranije n'amategeko ukomeje guteza impaka, ibi byatumye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye na Ministiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak.
Umugabo ukomoka mu Bwongereza, Russ Cook, ejo ku cyumweru yageze muri Tuniziya nyuma y'urugendo rw'ibirometero ibihumbi 16. Uyu mugabo yazengurutse ibihugu 16 by’Afurika mu minsi 352.