gahunda y'itangazamakuru
Iwanyu mu ntara
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira biragaragaza ibimenyetso ko bishobora kuruka vuba. Abahanga babikurikiranira hafi barasaba abaturage babyegereye kuba maso. Guhera kuri uyu wa gatanu abatwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali baratangira gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi rifasha abagenzi kwishyura ikiguzi cy'urugendo. Uburundi bwirukanye Abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu muri iyi minsi banze kwipimisha no kwingiza virusi ya Corona.
Murisanga
Ibura ry'akazi ni ikibazo kiri henshi ku isi kandi kitajya gikemukira rimwe na rizima kuri bose. Kuva mu kwa gatatu 2020 ubwo ikiza cya Virusi ya Corona cyadukaga, ibura ry'akazi ryarushijeho kwiyongera hirya no hino ku isi harimo no mu karere k'ibiyaga bigali Uburundi n'u Rwanda bibarizwamo. Ingamba za leta zigerageza gushyiraho mu rwego rwo gukemura iki kibazo kugeza ubu ni nk'igitonyanga mu nyanja ugereranije n'uburemere bw'ikibazo. Biterwa n'iki? Hakorwa iki ngo iki kibazo kibonerwe umuti urambye? Nibyo twibandaho mu kiganiro Murisanga