Urupapuro rw'Inzira ku Mpunzi Zahungiye mu Rwanda Rwabonetse

Urupapuro rw'Inzira rugenewe impunzi rwatanguye gutangwa kuri uno wa kabiri

Ubutegetsi bw'u Rwanda bufatanyije n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi HCR bwatangije igikorwa cyo gutanga urwandiko rw'inzira ku mpunzi zishaka kujya mu mahanga. Ni Urwandiko impande zombi zivuga ko ruzafasha impunzi.

Uru rupapuro rw’inzira cyangwa passport rwatanzwe ku mpunzi ziba mu Rwanda zashaka kujya mu mahanga urwitegereje ku miterere yarwo rurasa n’urusanzwe ruhabwa Abanyarwanda.

Ku rw’impunzi na rwo ruriho ibirango by’u Rwanda zigatandukanira ku magambo azanditseho gusa. Kuri pasiporo y’impunzi handitseho amagambo agira ati “ Urwandiko rw’inzira rw’impunzi” mu gihe ku munyarwanda ho handitseho ngo “Urwandiko rw’abajya mu mahanga."

Ni urwandiko ruje rusimbura urwahozeho rwahabwaga impunzi kuko urushya rukoranye ikoranabuhanga kuko urufite akigera ku mupaka imashini ngo ihita irusoma ikabona imyirondoro ye yose. Ku mpunzi rero zirashima uru rwandiko kuko ngo ruje zari zirubabaye.

Baba abakoze uru rwandiko rw’inzira rw’impunzi mu kigo cy’abinjira n’abasohoka mu Rwanda, minisiteri yita ku mpunzi ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR na bo barasanga uru rwandiko ruzafasha impunzi mu buzima bwa buri munsi.

Umwihariko w’uru rwandiko rw’inzira ku mpunzi rurajya rukorerwa imbere mu Rwanda mu gihe ubundi byasabaga inzira ndende na bwo biturutse i Geneve mu Busuwisi. Urwandiko rushya rurajya rumara imyaka itanu mu gihe urushaje rwamaraga imyaka ibiri. Urwandiko rw’inzira rushya ku mpunzi ruragura ibihumbi 10000 by’amafaranga mu gihe urwandiko rw’inzira rucyuye igihe rwaguraga ibihumbi 50000.

Urusaba agomba kuba agaragaza mbere ya byose ibyangombwa bimugaragaza ko ari impunzi birimo ikarita ndangampunzi. Abari mu nkambi bo bazajya basabira mu turere izo nkambi ziherereyemo batiriwe baza i Kigali babanje guhabwa icyangombwa n’ubuyobozi bw’inkambi bushinzwe abinjira n’abasohoka.

Abatari mu nkambi bo bagomba kwitwaza icyemezo bakuye ku kagari batuyemo. Ku ikubitiro hakozwe inzandiko z’inzira ku mpunzi 10 ariko ngo hari ibikoresho ku buryo byibura inzandiko 20000 zakorwa igihe cyose impunzi zaba zizisabye.