Urukiko Rwasubitse Urubanza Imiryango 27 Iregamo Umujyi wa Kigali

Urukiko rwa Nyarugenge

Mu Rwanda urubanza rw’imiryango igera kuri 27 ituye mu murenge wa Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ntirwabaye. Umucamanza yasabye impande zombi gushaka umuhuza muri uru rubanza. Baraburana ibibazo by’imitungo yabo bagasaba guhabwa ubutabera.

Gusa na mbere y’uko urubanza ruba hari bamwe mu baturage bafunzwe n’inzego z’umutekano. Itangazamakuru na ryo ntiryorohewe muri uru rubanza.

Inzego z’umutekano ziganjemo abapolisi bambaye impuzankano z’akazi barimo n’abapolisi bakuru kugera no ku uhagarariye iperereza ku rwego rw’umujyi wa Kigali n’abandi bari bambaye imyenda ya gisivili, bari bagose urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kwinjira mu rukiko buri wese yagombaga kubanza gusakwa, ibintu bitamenyerewe mu zindi manza.

Kurikira inkuru yose mu majwi hano hasi

Your browser doesn’t support HTML5

Urubanza rw'Imiryango 27 Yasenyewe n'Umujyi wa Kigali