Umushinga She Ufasha Abanyeshuri b'Abakobwa mu Rwanda

  • Eugenie Mukankusi
Umunyamakuru Eugenie Mukankusi na Julian Kayibanda w'umushinga SHE

Umunyamakuru Eugenie Mukankusi na Julian Kayibanda w'umushinga SHE

Mu Rwanda hatangiye umushinga mushya witwa SHE (Sustainable Health Entreprises) ufasha abanyeshuli b’abakobwa gukemura ikibazo cy’ibikoresho bakenera mu gihe cy’imihango.

Uyu mushinga ukorera mu turere twa Kayonza no Ngoma mu ntara y’uburasirazuba ukoresha imitumba y'intsina, ugakuramo ibikoresho abakobwa bakenera mu mihango.

Ubuyobozi bwa SHE busobanura ko bafite intego yo kuzakorera mu Rwanda hose ndetse no mu bindi bihugu. Hashize icyumweru SHE ibonye igihembo cy’amadolari ibihumbi ijana yatanzwe na Grinnelle College yo muri leta ya Iowa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibisobanuro birambuye ku mikorere y’uyu mushinga mubyumwe mu kiganiro kirambuye umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eugenie Mukankusi yagiranye na Madame Julian Ingabire Kayibanda w'uyu mushinga.

Your browser doesn’t support HTML5

Umushinga SHE ufasha abanyeshuri b'abakobwa