Umunyenganda Mironko Atangaza ko Abanyarwanda Bamunanije

Mironko Francois Xavier ni umwe mu banyenganda b'ikubitiro b'Abanyarwanda

Mu Rwanda, kuwa Kabiri w'iki cyumweru, radiyo yanyu Ijwi ry'Amerika yatangaje inkuru y'ifungwa ry'umuhungu w'umunyemari Mironko Francois Xavier, umunyarwanda watangije uruganda rwa mbere mu Rwanda. Uwo muhungu we, witwa Mironko Jean Pierre, yafunzwe n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda bumurega icyo bwise "kwiba umuriro w'amashanyarazi ukoreshwa mu ruganda".

Mu kiganiro cyihariye yahaye umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Baguruwubusa, wagiye kumureba, Mironko Francois Xavier yemeza ko umuhungu we azira akagambane kamaze igihe kamugirirwa.

Your browser doesn’t support HTML5

Mironko asobanura uko inganda ze zahombye