Umunyemali Rujugiro Yamaganye Icyemezo Yafatiwe n'Urukiko rwo mu Rwanda

Igorofa rya UTC, Imvano y'ikibazo cy'icyemezo cy'urukiko

Umunyemali w’Umunyarwanda Trbert Rujugiro Ayabatwa, aramagana icyemezo cy’ukukiko rwo mu Rwanda rwamuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kurigisa umutungo. Ibyo byaha bifitanye isano n’inyubako y’ubucuruzi yari izwi nka Union Trade Center, UTC.

Mu kwezi kwa gatandatu, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Rugiro Trbert Rujugiro n’abandi babiri, Uwantege Mutambuka Annick na Watson Nicolas rubaca buri wese ihazabu irenze miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ribakatira n’myaka 10 y’igifungo.

Tribert Rujugiro avuga ko atemera iby’urwo rubanza rwabaye amaze gutsindira u Rwanda mu rukiko rw’umuryango w’ibihugu by’Uburasizuba bw'Afurika.

Yavuganye n'Ijwi ry'Amerika kuri Micro ya Venuste Nshimiyimana atangira amubaza ibyo anenga mu micire y’urubanza. Umva icyo kiganiro bagiranye.

Your browser doesn’t support HTML5

Rwanda: Rujugiro Aranenga Urukiko Kumufataho ibyemezo Rutamutumiye mu Rubanza


Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’inkiko Harrisson Mutabazi mu Rwanda. Duhura n’ibibazo by’ikoranabuhanga. Iyo tumubona twajyaga kumubaza bimwe mu bikemangwa na Tribert Rujugiro Ayabatwa mu mukirize y’urubanza rufitanye isano na UTC. nibidushobokera Harrisson Mutabazi , umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, muramwumva mu biganiro bitaha.