Umuhanzi w'Umunyarwanda 'Jay Polly' Yitabye Imana

Jay Polly

Mu Rwanda, umuhanzi Joshua Tuyishime wari uzwi ku izina rya 'Jay Polly' yitabye Imana kuri uyu wa kane. Yari afite imyaka 33.

Jay Polly yabaye icyamamare mu Rwanda muri muzika ya Hip Hop. Mu myaka yashize, yagiye atwara ibikombe mu marushanwa atandukanye y'abahanzi yabereye mu Rwanda.

Yaguye mu bitaro bya Muhima. Yari amaze amezi 4 afungiye muri gereza ya Mageragere, kubera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Kurikira ikiganiro munyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Assumpta Kaboyi yaganiriye na Venuste Nshimiyimana amaze kuvugana n'ubuyobozi bw'ibitaro bya Muhima aho Jay Polly yaguye avanywe muri Gereza ya Mageragere.

Your browser doesn’t support HTML5

Rwanda: Umuhanzi 'Jay Polly' Uzwi mu Njyana ya Hip Hop Yitabye Imana