Ubushinwa Ntibwifuza ko Abaturage Babwo Basura Amerika

Bamwe mu banyagihugu bo mu bushinwa barindiriye kwaka visas za Amerika mu 2011

Ambasade y’Ubushinwa hano i Washington iraburira abaturage b’Ubushinwa kwitondera kugenderera Leta zunze ubumwe z’Amerika muri iki gihe.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, irababwira ko bashobora kugira ibibazo byo kwishyura ibijyanye no kwivuza kubera ko bihenze cyane, cyangwa se ko bashobora kugwa mu bwicanyi bw’imbunda z’abantu barasana, kwibwa, kwamburwa ibyabo n’inzego za gasutamo, cyangwa kugwa mu mage y’ibiza.

Iri tangazo risohotse mu gihe hari umwuka mubi hagati y’Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera intambara y’imisoro ku bicuruzwa hagati y’ibi bihugu bibili bya mbere mu bukungu ku isi.