Uburyo Bushya bwo Gusiramura mu Rwanda

Ibihugu byitabiriye gahunda yo gusiramura ku bushake

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo gusiramura abagabo hakoreshejwe agapira bita Prepex. Ni uburyo bwihuta, budakenera ikinya cyangwa kubaga.

Mu kiganiro Dr. Sabin Nsanzimana wo mu kigo RBC (Rwanda Bio-Medical Center) yagiranye n’ijwi rya Amerika,yavuze ko ubu buryo budasanzwe, buzafasha kurushaho kongera ingufu mu kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi.

Muganga Nsanzimana yasobanuye ko atari ikintu kije gutanga ihumure ko ubwo buryo atari urukingo, ko ahubwo ari inyongera mu kwirinda virusi itera sida. Ibindi murabyumva muri iki kiganiro muganga Nsanzimana Sabin yagiranye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eugeniya Mukankusi.

Your browser doesn’t support HTML5

Uburyo bushya bwo gusiramura mu Rwanda