U Rwanda Rwafunguye Ikigo Kivura Cancer mu Buryo Bugezweho

U Rwanda rwafunguye ikigo kivura cancer hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imashini ikoresha imirasire, igashiririza igice kirwaye gusa, Radiotherapy.

Iki kigo cyubatse ku bitaro bya Gisirikare biherereye I Kanombe mu mugi wa Kigali gifise ubushobozi bwo kuvura abantu n'ibura 80 ku munsi.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame acugurura yavuze ko kije gutabara ubuzima bwa benshi no gufasha igihugu n’abagituye kuzigama amafaranga yakoreshwaga bajya kwivuza hanze.

Leta y’u Rwanda yemeza ko buri mwaka yasohoraga miliyoni y’amadorali ku bantu bajyaga kwivuza hanze y’u Rwanda.

Inkuru yateguwe n'umumenyeshamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi

Your browser doesn’t support HTML5

U Rwanda Rwafunguye Ikigo Kivura Cancer mu Buryo Bugezweho