Ikibazo c’Inguzanyo muri Kaminuza zo mu Rwanda.

Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Charles Muligande, yatangaje ko guhera umwaka utaha, abanyeshuri bo muri za Kaminuza mu Rwanda batazongera kubona inguzanyo bahora bahabwa.

Mu Rwanda, nta mwana w’umukene uzongera gukandagiza ikirenge muri Kaminuza. Abanyeshuri bo muri za kaminuza no mu mashuri makuru mu Rwanda za Leta, bahabwaga inguzanyo ya Leta ingana n’ibihumbi 25 buri kwezi, bararira ayo kwarika, nyuma y’aho bumviye inkuru y’ishamugongo, ko guhera umwaka utaha batazongera kubona iyo nguzanyo. Bamwe batangarije Ijwi ry’Amerika ko ibi bivuze ko nta mwana w’umukene uzongera kwiga kaminuza.

Umunyeshuri wo mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga, KIST, yaduhamagaye kuri terefone, cyakora yanga kwivuga, yitotomba cyane, yagize ati “iyo mu Rwanda imyigaragambyo iza kuba yemewe, twari gushoka iy’imihanda kugeza igihe guverinoma isubirijeho iriya nguzanyo. Ati “ayo mafaranga ko yari inguzanyo, twari kuzayishyura, bayavaniyeho iki”? Yongeyeho ko n’ubwo iyo nguzanyo itari ijyanye n’igihe, yafashaga cyane abana b’abakene mu myigire yabo.

Umunyeshurikazi mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ry’i Busogo, nawe utarivuze kuri terefone, yatubwiye ko inzozi z’abana b’abakene zo kwiga kaminuza zirangiye. Ati “muri za kaminuza za Leta hagiye kurangwamo ubujura ndetse n’uburaya ku bana b’abakobwa.” Yongeyeho ko Leta yafashe icyi cyemezo ihubutse cyane, ko yagombaga kureka abari baratangiye kubona iyo nguzanyo bakarangiza byibura kwiga, bakazabona uko bishyura. Ati “Muri za kaminuza za Leta umwaka utaha abazazigamo bazaba mbarwa”.

Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Charles Muligande, yatangaje ko uretse no kuba iyo nguzanyo izavaho abanyeshuri bakajya birwariza, uko imyaka izagenda ari nako abanyeshuri bazajya banirihira amasomo.

Muri ibi bihe, mu Rwanda, umuntu utarize kaminuza abona akazi ku bwa burembe. Cyakora, raporo yashyizwe ahagaragara n’umutwe w’abadepite mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010, yari yagaragaje ko abanyeshuri basohoka muri za kaminuza zo mu Rwanda, zaba iza Leta cyangwa iz’igenga, nta bumenyi bucyenewe ku isoko ry’umurimo baba bafite.