Kigali: Umugore Yafatanywe Imbunda Eshanu

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umudamu witwa Uwamwezi Josephine bakunze kwita Nyiragasazi. Ibyo byabaye nyuma yo gusanga iwe mu rugo imbunda nini eshanu, n’indi nto yo mu bwoko bwa pistolet.

Umuvugizi wa Polisi Chief Superitendent Celestin Twahirwa yabwiye itangazamakuru ko izo mbunda zisanzwe zikoreshwa mu guhiga inyamaswa, ariko zishobora no kwica abantu mu gihe zakoreshwa nabi.

Uwamwezi Josephine wafatanwe izi mbunda yahise atwarwa n’inzego za Polisi. Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi ni we wakurikiranye iyi nkuru.

Your browser doesn’t support HTML5

Uwamwezi Josephine yatawe muri yombi