Rusizi: Uburinganire ku Bagabo n’Abagore Bwifashe Bute?

Abakenyezi

Mu kibaya cya Bugarama mu burengerazuba bw’u Rwanda haravugwa ikibazo cy’ubuharike aho abagabo bata ingo zabo bakajya gushaka abandi bagore.

Abagore batawe n’abagabo baravuga ko babayeho mu buzima bugoranye kuko abo bashakanye ntacyo bakibafasha mu nshingano zo kwita ku bo babyaye.

Umwe muri abo bagore wavuganye n’Ijwi ry’Amerika yavuze ko iyo ubwo buharike bubagezeho ntakindi bashobora gukora uretse kwicara mu rugo bagahebera urwaje.

Abagabo n’abagore bo mu Bugarama ahavugwa ikibazo cy’ubuharike ntibavuga rumwe ku mvano yabwo. Abagore bararega abagabo kutihanganira ubukene, abagabo nabo bakabashinja kutabubaha bitwaje ihame ry’uburinganire.

Abavuganye n’Ijwi ry'Amerika bemeza ko ngaruka ziki kibazo zigaragara ari nyinshi mu muryango. Ku isonga hari imibereho mibi y’abana bavuka muri ubwo buryo, bushobora no kuzana amakimbirane yo mu miryango.

Gusa ubutegetsi bwo mu Karere ka Rusizi buravuga ko bwahagurukiye icyo kibazo mu nshingano bufite zo kurengera umuryango. Bwemeza ko butazakomeza kurebera abagabo basenya ingo bubatse barasezeranye mu mategeko.

Your browser doesn’t support HTML5

Rusizi: Uburinganire ku Bagabo n’Abagore Bwifashe Bute?