RDC: Minisitiri w'Ibidukikije Yahimbiwe Umukono n'Abataramenyekana

Minisitri Eve Bazaiba

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo ministri w'ibidukikije Eve Bazaiba yatangaje ko abayobozi bataramenyekana bahimbye umukono we bagatanga ibyangombwa byo gutema ibiti mu mashyamba.

Yavuze ko buri muntu wese ufite ibyangombwa byo gucuruza ibiti bikorwamo imbaho, bikaba biriho umukono we, agomba kubizana mu biro bye bigakorerwa isuzumwa.

Mu mezi ashize perezida Felix Tshisekedi yari yasabye ko habaho igenzurwa ku bucuruzi bw'imbaho n'impushya zo gutema ibiti mu mashyamba. Ministri Eve Bazaiba yari yategetse ko gutsinda ibiti bikorwamo imbaho biba bihagaritswe.

Umwe mu bakozi b'inzego z'iperereza yatangaje ko abashinjacyaha babajije abakozi ba ministeri batari bake mu iperereza rikomeje gukorwa n'ubugenzuzi bukuru bw'imali ya leta.

Reuters