RDC: Imyuzure Yibasiye Imirima y'Abaturiye Ikiyaga cya Tanganyika

Abaturage bashakisha uko bambuka amazi yuzuranye y'ikiyaga Tanganyika. Imyuzure ifunga imihanda ikangiza imyaka mu mirima.

Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Lusenda na Mulongwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zihangayikishijwe n'imyuzure iterwa n’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika ikomeje kwibasira imirima yabo.

Imvura nyinshi igwa muri ako gace yateye ikiyaga cya Tanganyika kuzura, kimena mu mirima bikangiza imyaka. Abagezweho n'icyo kibazo bahangayikishijwe n'inzara muri iki gihe n'ikizaza kuko bumva ko badateze kuzagira icyo basarura no mu bihe biri imbere.

Kurikira uko babibwiye Ijwi ry'Amerika kuri micro y'umunyamakuru wayo Vedaste Ngabo ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Your browser doesn’t support HTML5

Muri Kongo Impunzi z'Abarundi Zibasiwe n'Inzara Iterwa n'Imyuzure