Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga barinubura za bariyeri zirenga 100 zishyirwa mu mihanda banyuramo kugira ngo hishyuzwe amafaranga muri teritwari za Uvira na Fizi ziri muntara ya Kivu y’Epfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo
Haba ubuyobozi bw'imiryango itegamiye kuri leta muri teritwari ya Fizi, abagenzi cyangwa ababunguruza mu mamodoka no ku mapikipiki bakoresha umuhanda wa Uvira- Fizi, bose bitotombera ubwinshi bwa za bariyeri z’abasirikare, n'abapolisi ndetse n’inzindi nzego zitandukanye zigenda zibasaba kwishyura amafaranga.
Abasirikare batambika umugozi mu abandi bafite amafirimbi abandi bahagaze hagati mu muhanda bagasaba abagenzi gutanga amafaranga 500 y’amanyekongo.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo ukorera mu burasirazuba bwa kongo yagiye kureba iby'izo bariyeri. Umva inkuru irambuye yateguye hano hepfo.
Your browser doesn’t support HTML5
RDC: Abarurage ba Kivu y'Epfo Barinubira Amafaranga Bakirwa mu Mihanda