Polisi y'u Rwanda Yerekanye 4 Bakekwaho Guhirika Ubutegetsi

Kizito Mihigo, umuhanzi n'umuririmbyi w'umunyarwanda

Polisi y'u Rwanda taliki ya 15 y'ukwa kane umwaka wa 2014 yagejeje imbere y'itangazamakuru abantu bane bashinjwa kuba bagambanira igihugu.

Abo bantu bane barimo umuhanzi Kizito Mihigo, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi n'umudamu witwa Agnes Niyibizi.

Nk'uko umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi yabitangaje, ushinzwe ishami ry'ubugenzacyaha muri polisi y'u Rwanda Theos Badege ni we watangaje uruhare rwa buri wese mu bakekwa.

Your browser doesn’t support HTML5

Kizito Mihigo yemereye mu ruhamre ko yakosheje



Umuhanzi Benjah Rutabana ubu ubarizwa ku mugabane w’Uburayi nawe yigeze kuburirwa irengero igihe cy’ukwezi mu mwaka w’2000. Icyo gihe, nk'uko Rutabana yabisobanuye, ngo yari afungiwe ahantu hatazwi. Mu kiganiro n’umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eddie Rwema, uyu muhanzi Rutabana asobanura ko ibyaha umuhanzi mugenzi we Kizito Mihigo aregwa, ari ibihimbano nk'uko nawe yigeze kubihimbirwa.

Your browser doesn’t support HTML5

Umuririmbyi Benjah Rutabana avuga kuri Kizito Mihigo


Mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa kabiri taliki ya 15 y’ukwa kane mu 2014, komisiyo igenzura imikorere y’itangazamakuru mu Rwanda yavuze ko ihangayikishijwe bikomeye cyane n’ifungwa ry’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, ushinjwa ibyaha ari kumwe na Kizito Mihigo.

Ntamuhanga Cassien ni umuyobozi wa radiyo yigenga yitwa “Amazing Grace.” Nk’uko komisiyo igenzura imikorere y’itangazamakuru ibivuga, Ntamuhanga yazimiye ku italiki ya 7 y’ukwezi kwa kane 2014. Yamaze icyumweru cyose yarazimiye, polisi ivuga gusa ko irimo ikora iperereza ku izimira rye. Polisi yatangaje ku mugaragaro ko ari yo imufite ku wa mbere taliki ya 14 y’ukwezi kwa kane.

Komisiyo irasaba ikomeje ko ubutabera bushyirwa imbere bidatinze, kandi iributsa ko Ntamuhanga ari umwere igihe cyose nta rukiko ruramuhamya icyaha. Iyo komisiyo irasaba kandi ko ahabwa uburenganzira bwe yemerewe n’amategeko, burimo gusurwa n’umuryango we no kugira umunyamategeko wo kumwunganira yihitiyemo.