Perezida wa Tuniziya Azagendera Libiya mu Ntumbero yo Gusubukura Umubano

Perezida Kais Saied

Umukuru w’igihugu wa Tuniziya kuri uyu wa gatatu azasura igihugu cya Libiya. Ni ku nshuro ya mbere bibaye kuva mu mwaka wa 2012. Aya makuru yemejwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu muri Tuniziya. Uruzinduko rwa Perezida Kais Saied rugamije gusubukura umubano no kugaragariza leta ishyigikiwe n’umuryango w’abibumbye, ko amahanga ayishyigikiye.

Uru rugendo rugiye kuba umunsi umwe nyuma y’irahira rya ministiri w’intebe mushya wa Libiya Hamid Dbeibah, ryabaye kuri uyu wa mbere. Uyu, yavuze ko agiye guharanira kunga igihugu no gufasha gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa 12, uyu mwaka.

Urwo ruzinduko na none ruzaba rugamije gusubukura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Twakwibutsako Tuniziya ari yo yakiriye ibiganiro hagati y’impande zari zihanganye muri Libiya.

Kuva imvururu zivutse mu 2011, nyuma y’ihirikwa k’ubutegetsi rya Moamar Khadafi, imipaka ya Libiya n’ibindi bihugu yakomeje ifunze byaviriyemo igihugu kujya mu gihombo gikomeye cyane mu bucuruzi.