Umukandida mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Amerika

Your browser doesn’t support HTML5

Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje izina ry’umucamanza yifuza ko yaba umwe mu bagize inteko y’abacamanza mu rukiko rw’ikirenga. Juji Merrick Garland wari umucamanza mu rukiko rwa Washington DC, ni we Obama yahisemo gusimbura Antonin Scalia witabye Imana mu kwezi gushize.