Muri Etiyopiya Bakomeje Kurenga ku Mabwiriza aca Ibiterane

Bamwe mu Bakirusu n'indongozi z'ishengero ry'aba Orthodox

Impuguke mu by’ubuvuzi muri Etiyopiya zirarushaho kugira impungenge, mu gihe bamwe mu bayobozi b’amadini bakomeje kwakira ibiterane bihuza imbaga y’abantu, kandi guverinema yarabiciye mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Virusi ya Corona.

Etiyopiya ibarwamo abantu 12 gusa banduye virusi ya Corona kandi abategetsi barifuza ko hatagira undi muntu wandura. Cyakora kwubahiriza amategeko byaragoranye mu gihe amatsinda ashingiye ku madini akomeje guhuza abayoboke.

Daniel Seifemichael Feleke, ushinzwe itangazamakuru muri Kiriziya ya Orthodoxe muri Etiyopiya, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko atari ukudashaka kwubahiriza amategeko, ahubwo ko ari ukudasobanukirwa.

Asanga abenshi muri Etiyopiya, batabona amakuru nyayo kandi ko bahura n’ingaruka z’imyumvire n’imyemerere ndetse n’ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Avuga ko ari yo mpamvu harimo kwifashishwa itangazamakuru n’ubuyobozi, kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti.