Mugesera Lewo avuga ko adahabwa uburenganzira

Léon Mugesera ashinjwa ibyaha bya jenoside kubera ijambo yavuze.

Léon Mugesera ashinjwa ibyaha bya jenoside kubera ijambo yavuze.

Uwunganira Mugesera Lewo mu rubanza ashinjwamo ibyaha bya jenoside avuga ko uwo aburanira adahabwa uburenganzira bwe bwose.

Maitre Rudakemwa Jean-Felix yabwiye Ijwi ry'Amerika ko Mugesera Lewo akorerwa akarengane kuko ibyo yasezeranijwe akurwa muri Canada bitubahirizwa. Miistri w'u Rwanda ushinzwe ubutabera Tharcisse Karugarama we ariko avuga ko Mugesera ahabwa uburenganzira bwe bwose, nk'uko buteganwa n'amategeko.

Ni mu kiganiro Dusangire ijambo cy'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi.

Your browser doesn’t support HTML5

Mugesera Lewo asaba ko uburenganzira bwe bwakubahirizwa