Ku muturage, Umutekano ni Ituze ku Mutima Kuruta Ibindi.

Kwita ku mutekano bisaba ingufu nyinshi

Ikigo kitwa Mo Ibrahim Foundation gishyira u Rwanda ku mwanya wa 49 ku bihugu 52 by’Afrika mu rwego rw’umutekano.

Buri mwaka, icyo kigo giharanira guteza imbere imiyoborere myiza muri Afurika, gisuzuma uko ibihugu by’Afurika biyoborwa n’umurage abayobozi babyo babisigira.

Nyamara u Rwanda ruvuga ko rufite umutekano usesuye. Kubera iyo myumvire itandukanye hagati y’u Rwanda n’ikigo Mo Ibrahim Foundation, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Thomas Kamilindi yasabye General Emmanuel Habyalimana gusobanura umutekano icyo ari cyo.

General Habyalimana, ubu utuye mu Busuwisi, yabaye ministri w’ingabo z’u Rwanda kuva mu 2000 kugera mu 2002. Afite impamyabumenyi ihanitse (doctorat) mu birebana no kurengera igihugu n’umutekano.

Your browser doesn’t support HTML5

Ku muturage, kugira umutekano bikubiyemo iki?