Nyamara u Rwanda ruvuga ko rufite umutekano usesuye. Kubera iyo myumvire itandukanye hagati y’u Rwanda n’ikigo Mo Ibrahim Foundation, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Thomas Kamilindi yasabye General Emmanuel Habyalimana gusobanura umutekano icyo ari cyo.
General Habyalimana, ubu utuye mu Busuwisi, yabaye ministri w’ingabo z’u Rwanda kuva mu 2000 kugera mu 2002. Afite impamyabumenyi ihanitse (doctorat) mu birebana no kurengera igihugu n’umutekano.