Isirayeri Igabisha Hamas ko Idahagaritse Gusotorana Hakora Inguvu

Umukuru wa HamasYehya Al-Sinwar

Isirayeli yatangaje ko mu gihe umutwe wa Hamas waba ukomeje ibikorwa byawo by’ubushotoranyi, iza gusubiza ikoresheje ingufu za gisirikare. Nk'uko bitangazwa ni igitangazamakuru cyo muri Isirayeli cyitwa Walla, gikorera kuri interineti, uyu munsi ku wa mbere cyatangaje ko Isirayeli yoherereje ubutumwa bwo kuburira umutwe wa Hamasi, ukomeje kugaba ibitero kuri Isirayeli. Muri ubu butumwa Isirayeli yavuze ko iza kwihorera ikoresheje ingufu za gisirikare kuri uyu mutwe w’iterabwoba. Iki kinyamakuru cyavuze ko Isirayeli iza gusubiza nihagira ibindi bisasu byoherezwa ku baturage bayo uyu munsi ni mugoroba.

Ubu butumwa Isirayeli yoherereje abanyamuryango bakuru ba Hamasi n’abayobozi bo muri Palestina i Ramallah yabucishije kuri Tor Wennesland, intumwa y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe amahoro mu burasirazuba bwo hagati. Muri iyo raporo abayobozi ba Isirayeli bacishije kuri bwana Wennesland, bavugaga ko nyuma yo gufunga zone ikorerwamo uburobyi i Gaza, kubera ibisasu bya roketi byarashwe na Hamasi, ubugira gatatu, ubu Isirayeli yiteguye gusubiza ku kindi gitero icyo ari cyo cyose kandi ko ingaruka ziza kuba mbi cyane.

Abadiplomate batatangajwe amazina bo ku mugabane w’Iburayi, bavuze ko uyu munsi Wennesland yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Isirayeli harebwa uko hakirindwa intambara i Gaza. Hateganijwe kandi ko bwana Wennesland akorera urugendo I Cairo mu Misiri, aho agomba guhura n’abayobozi b’inzego z’ubutasi muri iki gihugu ku kibazo cy’ibi bitero. Wennesland kandi azagira ni ibindi biganiro ku mvururu ziherutse kuba i Yerusalemu.