Impanuka yo ku muhanda mu Rwanda Yahitanye 18

Iyo mpanuka yabareye ku muhanda Kigali-Kayonza mu ntara y’uburasirazuba bw’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ku muhanda Kigali Rwamagana habaye impanuka ikomeye.

Amakuru aturuka mu nzego za polisi y'uRwanda ishinzwe umutekano wo mu muhanda aravuga ko Ikamyo yo muri Tanzania yagonganye na Taxi Minibus

Itwara abagenzi hahita hapfamo abagenzi 18 abandi 2 barakomereka.

Polisi ivuga kandi ko abakomeretse bavurirwa mu bitaro bya Rwamagana