UNR/NUR: Kaminuza Ikorera Abaturage

Intego ya Kaminuza nkuru y'u Rwanda

Uwabaye umunyeshuri wa mbere wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ni Dr. Ntabomvura Venanti. Ku myaka 87 y'amavuko, Dr. Ntabomvura aracyakora akazi k'ubuvuzi mu bitaro bya kaminuza i Butare.

Mu kiganiro cy'umwihariko yahaye umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi, Dr. Ntabomvura avuga ku mavu n'amavuko bya kaminuza n'uruhare yagizemo.

Kuba umwe mu bayobozi ba kaminuza Nkuru y'u Rwanda byahaye Dr. Ntabomvura umwanya wihariye wo gushyira mu bikorwa intego ya kaminuza "Illumination Et Salus Populi (Urumuri n'Agakiza k'Abaturage).

Imibereho ya Kaminuza, kimwe n'ubuzima bwe bwite, ni byo Ijwi ry'Amerika ribagezaho mu kiganiro cya Dusangire Ijambo cyahise taliki ya 10 y'ukwezi kwa cumi na kumwe umwaka wa 2013. Ni ikiganiro cyateguwe na Etienne Karekezi.

Your browser doesn’t support HTML5

Kaminuza y'u Rwanda ibaye ubukombe