Ibyegera bya Gbagbo Biraregwa Ubwicanyi

  • VOA News

Ministre w'ubutabera wa Cote d'Ivoire Jeannot Ahoussou

Guverinoma Nshya ya Cote d’Ivoire Izacira Imanza Abo mu Butegetsi bwa Laurent Gbagbo.

Ministri w’ubutabera, Jeannot Ahoussou, aratangaza ko azasaba ubushinjacyaha gukurikirana mu nkiko bamwe mu bari ibikomerezwa muri leta ya President Laurent Gbagbo.

Yavuze ko barimo abaministri, abasilikali bo mu rwego rwa general, n’abanyamakuru ba radio na television za leta. Bazashinjwa ibyaha byo kumena amaraso, ruswa no kubwiriza abantu kubikora.

Government ya President Alassane Ouattara ivuga ko Gbagbo afungishijwe ijisho mu ngoro mu gihugu, ahantu idashaka gusobanura kugeza ubu.

President Ouattara yasezeranije abaturage be ko abakekwaho ibyaha by’urugomo n’ubwicanyi bose basakurikiranwa. Ingabo zamurwaniriye nazo ziregwa muri ibyo byaha.

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwatangiye gukora ubugenzacyaha ku mpande zombi zarwanaga muri Cote d’Ivoire, no kuri Gbagbo ubwe, umutegarugoli we Simone Gbagbo n’abandi bantu bamwe ba hafi ye cyane, by’umwihariko.