Ibitaro bya Kibagabaga Byatsinze Habyarimana Yuvenali

Mukansanga Theodette

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali, rwatesheje agaciro ikirego cyatanzwe na Habyarimana Yuvenali utuye mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo. Yaburanaga na Leta y’u Rwanda by’umwihariko ibitaro bya Kibagabaga.

Habyarimana yareze ibi bitaro kuba bitaritaye ku mugore we Mukansanga Theodette wagiye kuhabyaririra bikaza kumuviramo “Coma” arimo kugeza ubu.

Kw’italiki ya 8 y’ukwezi kwa 8 umwaka wa 2017, ni bwo Habyarimana Juvenali yajyanye umugore we ku bitaro bya Kibagabaga.

Mukansanga baramubaze abyara umwana w’umukobwa. Umuryango we wategereje ko akanguka ngo bishimane uraheba.

Habyarimana aganira n’Ijwi ry’Amerika, yasobanuye ko ibitaro bya Kibagabaga byohereje Mukansanga kuvurirwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali, ari naho yahishuriwe ko umugore we kujya muri “Coma” akayiheramo, yabitewe no kuba yaratinze guhabwa umwuka “oxygene” igihe yari yatewe ikinya.

Mukansanga amaze umwaka n’amezi 6 muri iyo “Coma”. Abaganga babwiye umugabo we ko batazi igihe ashobora kuzayimaramo.

Raporo yakozwe n’akanama k’abaganga, igaragaza ko kubyara cyangwa kubagwakw’uyu mubyeyi Theodette Mukansanga nta ruhare byagize mu byatumye ajya muri “Coma”.

Iri tsinda ry’abaganga ryaje kwemeza ko Mukansanga atahawe umwuka ku gihe, aribyo byatumye ubwonko bwe bwangirika, businzira ubudakanguka.

Ku gicamunsi cyo kuwa kane taliki 27 ukwezi kwa 12 umwaka wa 2018, urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwanzuye ko ikirego cya Habyarimana Yuvenali ntashingiro gifite.

Habyarimana wari ku rukiko kumva umwanzuro w’urubanza ku cyo yise “uburangare abaganga bakoreye umugore we, bikamuviramo kujya muri Coma ubudakanguka”. We n’umuryango we batangajwe n’icyemezo cy’urukiko.

Mw’ijwi ririmo ikiniga, murumuna wa Mukansanga yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bahuye n’akarengane.

Habyarimana kugeza ubu wita ku mugore we wenyine, avuga ko yiyemeje gukomeza kumwitaho kuzageza igihe Imana izakora igikwiye ku buzima bwe. Anavuga ko kurera abana babo batandatu bitamworoheye na gato ariko ko bizamubuza gukomeza gushakisha ubutabera.

Kugeza ubu yemeza ko amaze gutanga ku mugore we miliyoni enye zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu rubanza yatsinzwemo Habyarimana Yuvenali yaregeraga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, akurikije ibyo yahombye ku mwaka n’igice amaze arwaje umugore we,urugo rwe rwasenyutse ndetse n’indi minsi atazi azaguma mu bitaro.

Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi

Your browser doesn’t support HTML5

Ibirego by’Umugabo Habyarimana Yuvenali Kuri Leta y’u Rwanda Byateshejwe Agaciro